-
Yohana 1:32-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Nanone Yohana yabyemeje avuga ati: “Nabonye umwuka umanuka uturutse mu ijuru umeze nk’inuma, maze umugumaho.+ 33 Nanjye sinari muzi. Ahubwo uwantumye kubatiriza mu mazi yarambwiye ati: ‘umuntu uzabona umwuka umumanukiyeho maze ukamugumaho,+ uwo ni we ubatiza akoresheje umwuka wera.’+ 34 Ibyo narabibonye, kandi nemeje ko uwo ari Umwana w’Imana.”+
-