-
Matayo 4:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko Satani amujyana mu mujyi wa Yerusalemu,*+ maze amuhagarika hejuru y’urukuta rukikije urusengero,+ 6 aramubwira ati: “Niba uri umwana w’Imana simbuka ugwe hasi, kuko handitswe ngo: ‘izategeka abamarayika bayo bagutware mu maboko yabo, kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’”+ 7 Yesu aramubwira ati: “Nanone handitswe ngo: ‘ntukagerageze Yehova Imana yawe.’”+
-