-
Mariko 1:29-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Nuko ako kanya basohoka mu isinagogi bajya kwa Simoni na Andereya, bari kumwe na Yakobo na Yohana.+ 30 Icyo gihe mama w’umugore* wa Simoni+ yari arwaye, aryamye kandi afite umuriro mwinshi. Nuko bahita babwira Yesu ko arwaye. 31 Yesu ajya aho ari, amufata akaboko aramuhagurutsa, umuriro urashira. Hanyuma atangira kubategurira ibyokurya.
-