-
Matayo 9:32-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Abo bagabo bamaze kugenda, abantu bamuzanira umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga watewe n’umudayimoni.+ 33 Amaze kwirukana uwo mudayimoni, uwo muntu aravuga.+ Abantu baratangara, baravuga bati: “Ibintu nk’ibi ntibyigeze biba muri Isirayeli.”+ 34 Abafarisayo baravuga bati: “Umuyobozi w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”+
-