ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 12:24-30
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 Abafarisayo babyumvise baravuga bati: “Uyu muntu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni uretse Satani* umuyobozi w’abadayimoni.”+ 25 Amenye ibyo batekereza, arababwira ati: “Ubwami bwose bwicamo ibice bukirwanya buba bugiye kurimbuka, kandi umujyi uwo ari wo wose cyangwa umuryango wicamo ibice, nta cyo ugeraho. 26 Mu buryo nk’ubwo, niba Satani yirukana Satani, ubwo aba yiciyemo ibice akirwanya. None se ubwami bwe bwagumaho bute? 27 Kandi se, niba ari Satani umpa kwirukana abadayimoni, mwebwe abigishwa banyu bo ni nde ubaha ubushobozi bwo kubirukana? Ni yo mpamvu abigishwa banyu bagaragaza ko ibyo muvuga ari ibinyoma. 28 Icyakora niba ari umwuka w’Imana umpa kwirukana abadayimoni, mumenye ko Ubwami bw’Imana bwaje ariko ntimwabimenye.*+ 29 Cyangwa se umuntu yabasha ate kwigabiza inzu y’umuntu w’umunyambaraga agatwara ibintu bye, atabanje kumuboha? Iyo amuboshye ni bwo abasha gusahura inzu ye. 30 Utari ku ruhande rwanjye aba andwanya, kandi umuntu udafatanya nanjye ngo dushake abantu, aba abatatanya.+

  • Mariko 3:22-27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Nanone abanditsi baturutse i Yerusalemu baravuga bati: “Akoreshwa na Satani,* kandi umuyobozi w’abadayimoni ni we umuha ububasha bwo kwirukana abadayimoni.”+ 23 Nuko amaze kubahamagara ngo baze hafi ye, yifashisha urugero arababwira ati: “Bishoboka bite ko Satani yakwirukana Satani? 24 Ubwami bwose bwicamo ibice, buba bugiye kurimbuka,+ 25 kandi umuryango wose wicamo ibice, nta cyo ushobora kugeraho. 26 Satani na we aramutse yirwanyije kandi n’abantu be bagacikamo ibice, ntiyagumaho, ahubwo yaba ageze ku iherezo rye. 27 Nta muntu wakwinjira mu nzu y’umuntu w’umunyambaraga ngo ashobore kwiba ibintu bye, atabanje kumuboha. Iyo amuboshye ni bwo abasha kwiba ibintu byo mu nzu ye.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze