ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 12:38-42
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 38 Nuko bamwe mu banditsi n’Abafarisayo baramubwira bati: “Mwigisha, turashaka ko utwereka ikimenyetso.”+ 39 Na we arabasubiza ati: “Bantu b’iki gihe babi kandi b’abasambanyi, mukomeza gushaka ikimenyetso, ariko ndababwira ko nta kindi kimenyetso muzabona keretse ikimenyetso cy’umuhanuzi Yona.+ 40 Nk’uko Yona yamaze iminsi itatu mu nda y’urufi runini,+ ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu mu mva.+ 41 Abantu b’i Nineve bazazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi bagaragaze ko ab’iki gihe ari abanyabyaha, kuko bo bihannye bamaze kumva ibyo Yona yabwirizaga.+ Ariko dore uruta Yona ari hano.+ 42 Nanone umwamikazi wo mu majyepfo* azazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi azatuma ab’iki gihe babarwaho icyaha, kuko yaje aturutse ku mpera z’isi kugira ngo yumve ubwenge bwa Salomo.+ Ariko dore uruta Salomo ari hano.+

  • Matayo 16:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Abantu b’iki gihe babi kandi b’abasambanyi* bakomeza gushaka ikimenyetso,+ ariko nta kindi kimenyetso bazabona keretse ikimenyetso cya Yona.”+ Amaze kubabwira atyo abasiga aho arigendera.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze