-
Luka 22:28-30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 “Icyakora, ni mwe mwagumanye nanjye+ mu bigeragezo nahuye na byo,+ 29 kandi ngiranye namwe isezerano ry’Ubwami, nk’uko na Papa wo mu ijuru yagiranye nanjye isezerano,+ 30 kugira ngo muzarire kandi munywere ku meza yanjye mu Bwami bwanjye,+ kandi muzicare ku ntebe z’Ubwami+ mucire imanza imiryango 12 ya Isirayeli.+
-
-
Abaheburayo 12:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Ku bw’ibyo rero, ubwo tuzahabwa Ubwami budashobora kunyeganyezwa, nimureke dukomeze kuba indahemuka, bityo Imana ikomeze kutugaragariza ineza yayo ihebuje. Iyo neza y’Imana ihebuje ni yo ituma tuyikorera umurimo wera mu buryo yemera, tuyitinya kandi tuyubaha.
-