-
Matayo 13:31, 32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Abacira undi mugani arababwira ati: “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi umuntu yafashe akagatera mu murima we.+ 32 Nubwo ako kabuto ari ko gato cyane mu mbuto zose, iyo gakuze kaba kanini kuruta ibimera byo mu murima, nyuma kakazavamo igiti kinini, ku buryo inyoni zo mu kirere ziza zikaba mu mashami yacyo.”
-
-
Mariko 4:30-32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Nuko arongera arababwira ati: “None se Ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki, cyangwa se twabusobanura twifashishije uwuhe mugani? 31 Ubwami bw’Imana bugereranywa n’akabuto ka sinapi, gaterwa mu butaka ari akabuto gato cyane mu mbuto zose zo ku isi.+ 32 Ariko iyo bamaze kugatera karakura, kakaruta ibindi bimera byose, kakaba igiti kinini gifite amashami manini, ku buryo inyoni zo mu kirere ziza zigatura mu gicucu cyayo.”
-