-
Abafilipi 3:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Icyo gihembo sindakibona, kandi sindaba umuntu utunganye. Ariko nkora uko nshoboye kose+ ngakora ibyo Kristo Yesu yantoranyirije.+ 13 Bavandimwe, sintekereza ko namaze guhabwa igihembo. Ariko icyo nizera ntashidikanya ni iki: Nibagirwa ibyo nasize inyuma,+ ngahatanira kugera ku biri imbere.+ 14 Nkora uko nshoboye ngahatanira kuzahabwa igihembo.+ Icyo gihembo ni ubuzima bwo mu ijuru+ Imana izaha abantu bose yatoranyije ibinyujije kuri Kristo Yesu.
-
-
1 Timoteyo 6:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Urwane intambara nziza yo kwizera, kandi ujye uha agaciro ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka wasezeranyijwe. Ibyo byiringiro ni byo watangarije imbere y’abantu benshi.
-