ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 26:14-16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Hanyuma umwe muri za ntumwa 12 witwaga Yuda Isikariyota+ ajya kureba abakuru b’abatambyi,+ 15 maze arababwira ati: “Muzampa iki kugira ngo mbereke uko mwamufata?”+ Bamusezeranya kumuha ibiceri by’ifeza 30.+ 16 Guhera ubwo akomeza kujya ashakisha uburyo bwiza bwo kumubashyikiriza.

  • Mariko 14:10, 11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Nuko Yuda Isikariyota, umwe muri za ntumwa 12, asanga abakuru b’abatambyi kugira ngo abereke uko bamufata.+ 11 Babyumvise barishima, bamusezeranya kumuha amafaranga.+ Nuko atangira gushakisha uburyo bwiza bwo kumugambanira.

  • Yohana 6:70
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 70 Yesu arabasubiza ati: “Ese si njye wabitoranyirije uko muri 12?+ Nyamara umwe muri mwe arasebanya.”*+

  • Yohana 13:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Icyo gihe Satani yari yamaze gushyira mu mutima wa Yuda Isikariyota+ umuhungu wa Simoni, igitekerezo cyo kumugambanira,+ kandi bari bakiri kurya ibya nimugoroba.

  • Yohana 13:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Yuda amaze gufata ako gace k’umugati, Satani amwinjiramo.+ Nuko Yesu aramubwira ati: “Icyo ushaka gukora, gikore vuba.”

  • Ibyakozwe 1:16, 17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 “Bavandimwe, byari ngombwa ko ibyanditswe bisohora, ni ukuvuga ibyo Dawidi yavuze mbere y’igihe binyuze ku mwuka wera, yerekeza kuri Yuda+ wayoboye abafashe Yesu.+ 17 Yuda yari intumwa kimwe natwe,+ kandi na we yakoraga uyu murimo.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze