-
Kuva 12:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 “‘Uwo munsi uzababere urwibutso. Muzajye muwizihiza ube umunsi mukuru wa Yehova mu bihe byanyu byose. Muzajye muwizihiza, bibabere itegeko rihoraho.
-
-
Kuva 12:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa 14 nimugoroba, muzajye murya imigati itarimo umusemburo, mugeze ku munsi wa 21 w’uko kwezi nimugoroba.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 16:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Mujye mwibuka ko mugomba kwizihiriza Yehova Imana yanyu+ Pasika mu kwezi kwa Abibu,* kuko muri uko kwezi nijoro ari bwo Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa.+ 2 Mujye mutambira Yehova Imana yanyu igitambo cya Pasika+ mukuye mu ntama zanyu, mu ihene zanyu cyangwa mu nka zanyu,+ mugitambire ahantu Yehova azatoranya ngo hitirirwe izina rye.+
-