-
Abalewi 12:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Narangiza iyo minsi, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azazane isekurume y’intama itarengeje umwaka umwe yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ azane n’icyana cy’inuma cyangwa intungura* byo gutamba ngo bibe ibitambo byo kubabarirwa ibyaha, abizanire umutambyi ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.
-
-
Abalewi 12:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ariko niba adafite ubushobozi bwo kubona intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri,+ kimwe agitambe kibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ikindi agitambe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, maze uwo mutambyi amufashe kwiyunga n’Imana, bityo abe atanduye.’”
-