7 “Aroni+ azajye atwikira kuri icyo gicaniro+ umubavu uhumura neza.+ Buri gitondo igihe atunganya amatara,+ ajye agitwikiraho umubavu. 8 Aroni najya gucana amatara nimugoroba, ajye agitwikiraho umubavu. Uwo ni umubavu uzahora imbere ya Yehova mu bihe byanyu byose.