ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 110:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 110 Yehova yabwiye Umwami wanjye ati:

      “Icara iburyo bwanjye,+

      Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”+

  • Matayo 26:64
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 64 Yesu aramusubiza ati: “Ni njye! Ndababwira ukuri ko muzabona Umwana w’umuntu+ yicaye iburyo+ bwa nyiri ububasha, kandi muzamubona aje mu bicu.”+

  • Mariko 14:62
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 62 Nuko Yesu aramusubiza ati: “Ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu+ yicaye iburyo+ bw’Imana ikomeye ndetse mumubone aje mu bicu byo mu ijuru.”+

  • Ibyakozwe 2:32, 33
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 32 Uwo Yesu Imana yaramuzuye, kandi ibyo twese twarabyiboneye.+ 33 Ubwo rero, kubera ko Yesu yagiye mu ijuru akicara iburyo bw’Imana+ kandi Papa we akamuha umwuka wera wasezeranyijwe,+ ni na wo aduhaye nk’uko mubireba kandi mubyumva.

  • Ibyakozwe 7:55
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 55 Ariko Sitefano yuzura umwuka wera, areba mu ijuru maze abona ubwiza bw’Imana burabagirana, abona na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana.+

  • Abaroma 8:34
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 34 Ni nde uzabacira urubanza akabahamya icyaha? Nta n’umwe, kuko Kristo Yesu yapfuye, akazurwa, ubu akaba ari iburyo bw’Imana,+ kandi akaba yinginga adusabira.+

  • Abakolosayi 3:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Niba rero Imana yarabahanye ubuzima na Kristo,*+ nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristo ari yicaye iburyo bw’Imana.+

  • Abaheburayo 1:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Ni we ugaragaza icyubahiro cy’Imana+ kandi afite imico nk’iyayo.+ Ni na we utuma ibintu byose bikomeza kubaho binyuze ku ijambo rye rifite imbaraga. Igihe yari amaze gukuraho ibyaha byacu+ yicaye iburyo bwa nyiri icyubahiro mu ijuru.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze