9 “Ishime cyane wa mukobwa w’i Siyoni we!
Nimurangurure amajwi yo gutsinda mwa baturage b’i Yerusalemu mwe!
Dore umwami wanyu aje abasanga.+
Arakiranuka kandi azabahesha agakiza.
Yicisha bugufi+ kandi agendera ku ndogobe,
Ndetse ku cyana cy’indogobe.+