-
Ibyakozwe 21:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ariko mu gihe twari tuhamaze iminsi myinshi, umuhanuzi witwaga Agabo+ yaje aturutse i Yudaya. 11 Nuko aza aho turi, maze afata umukandara wa Pawulo awibohesha ibirenge n’amaboko, aravuga ati: “Umwuka wera uravuze ngo: ‘uku ni ko nyiri uyu mukandara Abayahudi bazamubohera i Yerusalemu+ bakamuha abanyamahanga.’”+
-
-
1 Timoteyo 4:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Icyakora amagambo yahumetswe n’Imana, avuga rwose ko mu bihe bya nyuma bamwe bazacika intege bakava mu byo kwizera, bakita ku magambo y’ibinyoma yavuye ku badayimoni+ no ku nyigisho zabo.
-