-
Ibyakozwe 10:10-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ariko arasonza cyane ashaka kurya. Mu gihe bari bagitegura ibyokurya, yabaye nk’urota+ 11 maze abona ijuru rikingutse, kandi abona ikintu kimanuka kimeze nk’umwenda mwiza munini umanurirwa ku isi, ufashwe mu nguni zawo enye. 12 Icyo kintu cyari kirimo amoko yose y’inyamaswa zifite amaguru ane n’ibikururuka byo ku isi n’inyoni zo mu kirere. 13 Nuko yumva ijwi rimubwira riti: “Petero, haguruka ubage urye!” 14 Ariko Petero aravuga ati: “Oya rwose Mwami! Ntabwo nigeze ndya ikintu cyanduye.”*+ 15 Nuko iryo jwi ryongera kumubwira ubwa kabiri riti: “Ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye.” 16 Iryo jwi ryongera kumubwira ubwa gatatu, maze icyo kintu gihita gisubizwa mu ijuru.
-