8 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bw’Umwami Belushazari,+ njyewe Daniyeli, nyuma y’iyerekwa nari nabonye mbere, nabonye irindi yerekwa.+ 2 Ibyo nerekwaga nabibonye ndi ibwami+ i Shushani mu ntara ya Elamu.+ Ibyo narebaga mu iyerekwa, nabirebaga ndi iruhande rw’umugezi wa Ulayi.