-
Abafilipi 1:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 None se hari icyo bitwaye? Uko byagenda kose Kristo aramamazwa, byaba bitewe n’uburyarya cyangwa binyuze mu kuri, kandi ibyo ni byo binshimisha. Nanone nzakomeza kwishima, 19 kuko nzi ko ibyo bizampesha agakiza bitewe n’amasengesho yanyu musenga mwinginga,+ n’umwuka wera mpabwa binyuze kuri Yesu Kristo.+ 20 Ibyo bihuje n’icyifuzo cyanjye n’ibyiringiro mfite byuko ntazakorwa n’isoni. Niringiye ntashidikanya ko nzakomeza kuvuga ntatinya, ku buryo mpesha Kristo icyubahiro nk’uko na mbere hose nabikoraga, naba ndi muzima cyangwa binyuze ku rupfu.+
-