5 Tuzi ko inzu yacu yo ku isi, ni ukuvuga uyu mubiri wacu umeze nk’ihema, nisenyuka+ tuzagira inzu ituruka ku Mana itarubatswe n’abantu,+ ari yo nzu ihoraho yo mu ijuru. 2 Iyi nzu tuyituyemo tubabara, ariko twifuza cyane kuzahabwa iyatugenewe ituruka mu ijuru,+