14 Nkora uko nshoboye ngahatanira kuzahabwa igihembo.+ Icyo gihembo ni ubuzima bwo mu ijuru+ Imana izaha abantu bose yatoranyije ibinyujije kuri Kristo Yesu.
3Nuko rero bavandimwe bera, Imana yatoranyije* ngo muzajye kuba mu ijuru,+ mujye muzirikana intumwa n’umutambyi mukuru, uwo tuvuga tudaca ku ruhande ko tumwizera, ari we Yesu.+