-
Abagalatiya 2:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nagiyeyo bitewe n’ibyo nahishuriwe. Nuko nsobanurira abavandimwe baho iby’ubutumwa bwiza mbwiriza abanyamahanga. Icyakora ibyo nabisobanuriye mu ibanga abavandimwe bo muri bo bubahwaga cyane, kubera ko nashakaga kumenya niba umurimo nakoreye Imana hari icyo wagezeho. Iyo uba nta cyo wagezeho, nari kuba nararuhijwe n’ubusa.
-
-
Abafilipi 2:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nanone mukomeze guha agaciro Ijambo ry’Imana ritanga ubuzima,+ kugira ngo nzabone impamvu yo kwishima ku munsi wa Kristo, nishimira ko ntameze nk’umuntu wirukiye ubusa, cyangwa ko ntakoranye umwete nduhira ubusa.
-