-
Kuva 14:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Mose arambura ukuboko kwe hejuru y’inyanja+ maze muri iryo joro ryose Yehova ahuhisha umuyaga ukomeye uturutse iburasirazuba, atangira gusubiza inyanja inyuma. Nuko atuma ubutaka bwo hasi mu nyanja bwumuka,+ kandi amazi yigabanyamo kabiri.+ 22 Hanyuma Abisirayeli banyura mu nyanja ku butaka bwumutse,+ amazi ameze nk’inkuta zibakikije iburyo n’ibumoso.+
-