14 Amaherezo icyo kime gishiraho maze babona mu butayu utuntu duto tworohereye+ tumeze nk’urubura ruri hasi. 15 Abisirayeli babibonye barabazanya bati: “Ibi ni ibiki?” Kuko batari bazi ibyo ari byo. Nuko Mose arababwira ati: “Ni ibyokurya Yehova yabahaye.+