-
Gutegeka kwa Kabiri 4:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 “Nimumara igihe kirekire mutuye muri icyo gihugu, mukabyara abana mukagira n’abuzukuru, hanyuma mugakora ibibarimbuza, mugakora igishushanyo kibajwe,+ gifite ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose, bityo mugakora ibibi Yehova Imana yanyu yanga mukamurakaza,+ 26 uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, ko muzahita murimbukira muri icyo gihugu mugiye kwambuka Yorodani ngo mucyigarurire. Ntimuzakimaramo igihe, kuko muzarimburwa nta kabuza.+
-
-
1 Yohana 5:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Bana banjye nkunda, mujye mwirinda ibigirwamana.+
-