4 Urugero, umubiri ugira ingingo nyinshi,+ ariko ingingo zawo zose ntizikore ibintu bimwe. 5 Mu buryo nk’ubwo, nubwo turi benshi, natwe turi umubiri umwe kandi twunze ubumwe na Kristo. Icyakora buri wese yunganira mugenzi we nk’uko ingingo z’umubiri zunganirana.+