-
Matayo 13:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Arabasubiza ati: “Mwe mwahawe gusobanukirwa amabanga y’Imana+ arebana n’Ubwami bwo mu ijuru, ariko bo ntibabihawe.
-
-
Abaroma 16:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Mwizere ko Imana ishobora gutuma mushikama binyuze ku butumwa bwiza ntangaza no ku murimo wo kubwiriza ibyerekeye Yesu Kristo. Ubwo butumwa bwiza bwamenyekanye binyuze ku ibanga ryera+ rimaze igihe kirekire ryarahishwe. 26 Ariko ubu twararimenye kandi ryamenyekanye binyuze ku buhanuzi buri mu Byanditswe. Imana ihoraho iteka ryose, yategetse ko rimenyekana mu bantu bo mu bihugu byose kugira ngo bizere Imana kandi bayumvire.
-