-
Abaroma 11:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ariko noneho ndabaza nti: “Ese Imana yaba yaranze abantu bayo?”+ Oya rwose! Nanjye ndi Umwisirayeli. Nkomoka kuri Aburahamu, mu muryango wa Benyamini.
-
-
Abafilipi 3:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ndusha abantu bose kugira impamvu nyinshi zo gushingira ibyiringiro byanjye ku bigaragara ku mubiri.
Niba hari umuntu uwo ari we wese utekereza ko afite impamvu zo gushingira ibyiringiro bye ku bigaragara ku mubiri, njye mfite nyinshi kurushaho: 5 Nakebwe ku munsi wa munani.+ Ndi Umwisirayeli ukomoka mu muryango wa Benyamini. Ndi Umuheburayo kandi nabyawe n’Abaheburayo.+ Nanone nari Umufarisayo+ kandi nakurikizaga amategeko ntaca ku ruhande.
-