23 Bamaze kubakubita inkoni nyinshi, babajugunya muri gereza, kandi bategeka umurinzi wa gereza kubarinda cyane.+ 24 Kubera ko yari ahawe iryo tegeko, yabashyize muri gereza y’imbere, kandi afungira ibirenge byabo mu kintu gikozwe mu mbaho, arabikomeza.