26 None se bavandi, bijye bigenda bite? Mu gihe muteraniye hamwe, umwe ajye aririmba asingiza Imana, undi yigishe, undi avuge ibyo yahishuriwe. Umwe ajye avuga mu zindi ndimi, na ho undi asemure ibyavuzwe.+ Icyakora mujye mukora ibintu byose mugamije gutera abandi inkunga.