-
Abefeso 6:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Namwe bagaragu, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi+ nk’uko mwumvira Kristo, mubumvire mutinya, mububaha cyane kandi mudafite uburyarya. 6 Ntimukabakorere ari uko gusa babareba, nkaho mushaka kunezeza abantu,*+ ahubwo mujye mumera nk’abagaragu ba Kristo, mukore ibyo Imana ishaka n’ubugingo* bwanyu bwose.+
-
-
Tito 2:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Abagaragu bajye bubaha cyane ba shebuja muri byose,+ kandi babanezeze rwose, batabasubizanya agasuzuguro.
-
-
1 Petero 2:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Abagaragu bajye bubaha cyane ba shebuja, babatinye rwose uko bikwiriye,+ kandi ntibakabikorere abeza gusa cyangwa abashyira mu gaciro, ahubwo bajye babikorera na ba bandi batanyurwa.
-