19 Yatumye musobanukirwa ukuntu imbaraga zayo ari nyinshi cyane, zikaba ari na zo zigaragara mu mibereho yacu twebwe abizera.+ Nanone izo mbaraga zayo zigaragarira mu byo ikora. 20 Ni zo yakoresheje igihe yazuraga Kristo, ikamwicaza iburyo bwayo+ mu ijuru.