-
Ibyakozwe 16:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Tuva i Neyapoli tujya mu mujyi wa Filipi+ wategekwaga na Roma, ari na wo mujyi ukomeye wo mu ntara ya Makedoniya. Tuguma muri uwo mujyi, tuhamara iminsi.
-
-
Ibyakozwe 16:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Nuko abantu bose barabibasira, babaciraho imyenda bari bambaye, bategeka ko babakubita inkoni.+ 23 Bamaze kubakubita inkoni nyinshi, babajugunya muri gereza, kandi bategeka umurinzi wa gereza kubarinda cyane.+ 24 Kubera ko yari ahawe iryo tegeko, yabashyize muri gereza y’imbere, kandi afungira ibirenge byabo mu kintu gikozwe mu mbaho,* arabikomeza.
-