23 Nsenga nsaba ko Imana itanga amahoro yatuma muba abantu bera, kugira ngo mukore umurimo wayo. Nanone nsenga nsaba ko yarinda ibitekerezo byanyu, umubiri wanyu n’ubugingo bwanyu, kugira ngo mu gihe cyo kuhaba k’Umwami wacu Yesu Kristo, muzabe muri abantu batanduye kandi batagira inenge.+