-
Ibyakozwe 18:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 aguma mu rugo rwabo kubera ko bari bahuje umwuga wo kuboha amahema, nuko bakajya bakorana.+
-
-
1 Abakorinto 9:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Umwami Yesu na we yategetse ko abatangaza ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa bwiza.+
15 Ariko muri ubwo buryo bwose bwateganyijwe,+ nta na bumwe nigeze nkoresha. Kandi sinanditse ibi bintu byose bitewe n’uko hari icyo mbashakaho. Icyambera cyiza ni uko napfa, aho kugira ngo hagire umuntu utesha agaciro impamvu zituma nishimira umurimo nkora.+
-
-
1 Abatesalonike 2:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Bavandimwe, muribuka rwose uko twakoranaga umwete kandi tukavunika cyane. Igihe twabatangarizaga ubutumwa bwiza bw’Imana, twakoraga amanywa n’ijoro, kugira ngo tutagira uwo muri mwe turemerera.+
-