-
Luka 2:36, 37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 Nanone hariho umuhanuzikazi witwaga Ana, umukobwa wa Fanuweli, wo mu muryango wa Asheri. Uwo mugore yari ageze mu zabukuru, kandi yari yarashatse umugabo,* bamarana imyaka irindwi gusa. 37 Icyo gihe yari umupfakazi ufite imyaka 84. Ntiyajyaga abura mu rusengero. Yakoraga umurimo wera ku manywa na nijoro, akigomwa kurya no kunywa kandi agasenga yinginga.
-