-
Ibyakozwe 2:29-32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 “Bavandimwe, birakwiriye ko tubabwira dufite ubutwari ibya Dawidi umutware w’umuryango. Yarapfuye maze arashyingurwa+ kandi n’imva ye iracyahari na n’ubu.* 30 Ariko kubera ko yari umuhanuzi kandi akaba yari azi ko Imana yamurahiye ko uzamukomokaho azamusimbura akaba umwami,+ 31 yabonye mbere y’igihe ko Kristo azazuka kandi arabivuga. Yavuze ko atarekewe mu Mva cyangwa ngo umubiri we ubore.+ 32 Uwo Yesu Imana yaramuzuye, kandi ibyo twese twarabyiboneye.+
-
-
Abaroma 1:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ubwo butumwa bwiza buvuga ibyerekeye Umwana w’Imana ukomoka kuri Dawidi.+
-