-
1 Timoteyo 1:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 akibuka ko adashyirirwaho abakiranutsi, ahubwo ko ashyirirwaho abica amategeko+ n’abigomeka, abatubaha Imana n’abanyabyaha, abahemuka* n’abatubaha ibintu byera, abica ba papa babo n’abica ba mama babo, n’abica abandi bantu. 10 Nanone ashyirirwaho abasambanyi,* abatinganyi,* abashimuta abantu, ababeshya n’abarahira ibinyoma kandi agashyirirwaho n’ikindi kintu cyose kirwanya inyigisho z’ukuri.*+
-