-
Intangiriro 50:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Amaherezo Yozefu abwira abavandimwe be ati: “Dore ngiye gupfa ariko Imana izabitaho rwose+ kandi izabakura muri iki gihugu ibajyane mu gihugu yarahiye ko izaha Aburahamu, Isaka na Yakobo.”+ 25 Yozefu arahiza abahungu ba Isirayeli arababwira ati: “Imana izabitaho nta kabuza. Namwe nimurahire ko muzajyana amagufwa yanjye mukayakura ino.”+
-
-
Kuva 13:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Mose yajyanye amagufwa ya Yozefu, kuko Yozefu yari yararahije Abisirayeli akomeje ati: “Imana izabitaho rwose, kandi nimuva muri iki gihugu muzajyane amagufwa yanjye.”+
-