-
Abacamanza 14:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko Samusoni amanukana n’ababyeyi be bajya i Timuna. Ageze ku mirima y’imizabibu y’i Timuna abona intare ije imutontomera. 6 Umwuka wa Yehova utuma agira imbaraga+ maze iyo ntare ayicamo kabiri nk’uko umuntu yaca umwana w’ihene mo kabiri, nta kindi kintu akoresheje. Icyakora ntiyabibwiye ababyeyi be.
-
-
1 Samweli 17:34-36Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Dawidi abwira Sawuli ati: “Mwami, igihe naragiraga intama z’iwacu, haje intare,+ ubundi haza idubu. Buri nyamaswa muri izo zombi yatwaye intama. 35 Nayirukagaho, nkayikubita nkavana iyo ntama mu kanwa kayo. Iyo yampindukiranaga nayifataga mu ijosi,* nkayikubita nkayica. 36 Mwami njye umugaragu wawe nishe intare n’idubu. Uyu Mufilisitiya utarakebwe azamera nka byo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana ihoraho.”+
-