7 Icyakora mwebwe mubabazwa, muzahumurizwa nk’uko natwe tuzahumurizwa, igihe Umwami Yesu+ azahishurwa avuye mu ijuru, ari mu muriro waka cyane, ari kumwe n’abamarayika be b’abanyambaraga.+ 8 Icyo gihe, azahana abatazi Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami Yesu.+