25 Imana yatanze Yesu nk’ituro kugira ngo abantu bashobore kwiyunga na yo,+ binyuze mu kwizera igitambo Yesu yatanze, igihe yemeraga kumena amaraso ye.+ Imana yakoze ibyo kugira ngo igaragaze ko ikiranuka. Yagaragaje kwihangana igihe yabababariraga ibyaha bakoze mu gihe cyahise.