-
Ezekiyeli 1:5-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Muri uwo muriro hagati harimo ibyasaga n’ibiremwa bine+ kandi buri kimwe muri byo cyari gifite ishusho y’umuntu. 6 Buri kiremwa cyari gifite mu maso hane, gifite n’amababa ane.+ 7 Ibirenge byabyo byari bigororotse kandi munsi y’ibirenge byabyo hari hameze nk’ah’inyana. Byabengeranaga nk’umuringa usennye.+ 8 Munsi y’amababa yabyo, mu mpande zabyo uko ari enye, hari amaboko nk’ay’umuntu kandi byose uko ari bine byari bifite mu maso n’amababa. 9 Amababa yabyo yakoranagaho. Iyo byagendaga ntibyahindukiraga. Buri kiremwa muri byo cyagendaga kireba imbere yacyo.+
10 Uku ni ko mu maso habyo hari hameze: Buri kiremwa muri byo uko ari bine cyari gifite mu maso nk’ah’umuntu, mu ruhande rw’iburyo gifite mu maso nk’ah’intare,+ mu ruhande rw’ibumoso gifite mu maso nk’ah’ikimasa+ kandi buri kiremwa muri byo uko ari bine, cyari gifite mu maso+ nk’ah’igisiga cya kagoma.+
-