-
Yeremiya 15:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nibakubaza bati: ‘turajya he?’ Ubasubize uti: ‘Yehova aravuze ati:
“Ugomba kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica, yicwe n’icyorezo!
Ugomba kwicwa n’inkota, yicwe n’inkota!+
Ugomba kwicwa n’inzara, yicwe n’inzara!
Kandi ugomba kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu, azajyanwayo ku ngufu!”’+
3 “Yehova aravuga ati: ‘nzabateza ibyago bine,*+ ni ukuvuga inkota yo kubica, imbwa zo kubakurubana, ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi kugira ngo bibarye kandi bibarimbure.+
-