-
Ibyahishuwe 6:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Avanyeho kashe ya gatanu, mbona munsi y’igicaniro+ amaraso+ y’abantu bishwe bazira ijambo ry’Imana n’umurimo wo kubwiriza bakoraga.+ 10 Nuko bataka mu ijwi riranguruye bavuga bati: “Mwami w’Ikirenga wera kandi w’umunyakuri,+ uzageza ryari ureka gucira urubanza abatuye isi no kubahana ubaziza ko batwishe?”+
-
-
Ibyahishuwe 19:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Nyuma y’ibyo, numva ijwi rivuga cyane rimeze nk’iry’abamarayika benshi bari mu ijuru, rigira riti: “Nimusingize Yah!*+ Imana yacu ni yo ikiza, kandi ifite imbaraga nyinshi n’icyubahiro. 2 Imanza zayo ni iz’ukuri kandi zirakiranuka.+ Yashohoje urubanza yaciriye ya ndaya ikomeye yangije isi ikoresheje ubusambanyi* bwayo, kandi iyihana iyiziza ko yishe abagaragu bayo.”+
-