Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma
4 Nuko acura igicaniro cy’umuringa,+ cyari gifite uburebure bwa metero icyenda,* ubugari bwa metero icyenda n’ubuhagarike bwa metero 5 na santimetero 50.*
2 Acura ikigega cy’amazi*+ mu muringa washongeshejwe. Cyari gifite ishusho y’uruziga. Umurambararo wacyo wari metero 4 na santimetero 50,* ubuhagarike bwacyo ari metero 2 na santimetero 50.* Umuzenguruko wacyo wari metero 13.*+ 3 Munsi y’urugara rwacyo hariho imitako imeze nk’uducuma+ izengurutse icyo kigega. Kuri buri santimetero 44* hariho imitako 10. Iyo mitako imeze nk’uducuma yari iri ku mirongo ibiri kandi yari yaracuranywe n’icyo kigega. 4 Icyo kigega cyari giteretse ku bimasa 12.+ Ibimasa 3 byarebaga mu majyaruguru, ibindi 3 mu burengerazuba, ibindi 3 mu majyepfo naho ibindi 3 bikareba mu burasirazuba. Icyo kigega cyari giteretse hejuru yabyo kandi ibyo bimasa byari biteranye umugongo. 5 Umubyimba wacyo wanganaga na santimetero zirindwi na mirimetero enye.* Urugara rwacyo rwari ruteye nk’urw’ikibindi, rufite ishusho nk’iy’ururabyo rw’irebe. Icyo kigega cyajyagamo litiro 66.000* z’amazi.
6 Nanone acura ibikarabiro 10 mu muringa, 5 abishyira iburyo, ibindi 5 abishyira ibumoso.+ Babyogerezagamo ibintu byose byakoreshwaga igihe babaga batamba ibitambo bitwikwa n’umuriro.+ Ariko ikigega cy’amazi ni cyo abatambyi bavomagamo amazi yo gukaraba.+
7 Hanyuma acura muri zahabu ibitereko 10 by’amatara,+ akurikije amabwiriza yari yahawe,+ abishyira mu rusengero, 5 abishyira iburyo, ibindi 5 abishyira ibumoso.+
8 Akora n’ameza 10 ayashyira mu rusengero, 5 ayashyira iburyo andi 5 ibumoso;+ acura n’ibisorori 100 muri zahabu.
9 Yubaka n’urugo+ rw’abatambyi+ n’urundi rugo runini,+ akora n’inzugi z’amarembo y’urwo rugo, aziyagirizaho umuringa. 10 Ikigega cy’amazi agishyira iburyo bw’inzu ahagana mu burasirazuba.+
11 Nanone Hiramu yakoze ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’udusorori.+
Nuko Hiramu arangiza imirimo yose yakoraga ku nzu y’Imana y’ukuri,+ abisabwe n’Umwami Salomo. Ibi ni byo yacuze: 12 Inkingi ebyiri+ n’imitwe ifite ishusho y’isorori yari hejuru kuri izo nkingi zombi, inshundura ebyiri+ zari zitwikiriye imitwe ibiri y’izo nkingi, 13 amakomamanga* 400+ yo ku nshundura zombi, ni ukuvuga imirongo ibiri y’amakomamanga yari kuri buri rushundura, atwikiriye imitwe ibiri imeze nk’amasorori yari kuri izo nkingi,+ 14 amagare* 10 n’ibikarabiro 10 byo kuri ayo magare,+ 15 ikigega n’ibimasa 12 byari munsi yacyo,+ 16 ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’ibintu bimeze nk’amakanya.+ Ibyo bikoresho by’inzu ya Yehova Hiramu-abivu+ yacuriye Umwami Salomo, byose yabicuze mu muringa usennye. 17 Umwami yabishongeshereje mu karere ka Yorodani, ahantu habaga ibumba ryinshi hagati ya Sukoti+ na Saretani. 18 Ibyo bikoresho byose Salomo yabikoze ari byinshi cyane, ku buryo uburemere bw’uwo muringa butigeze bupimwa.+
19 Salomo akora ibikoresho byose+ by’inzu y’Imana y’ukuri. Acura muri zahabu igicaniro+ n’ameza+ y’imigati igenewe Imana.*+ 20 Acura muri zahabu itavangiye ibitereko by’amatara n’amatara yabyo,+ kugira ngo ajye yakira imbere y’icyumba cy’imbere cyane, nk’uko yabitegetswe; 21 acura muri zahabu indabyo, amatara n’udukoresho two kuvana ibishirira ku rutambi; yabicuze muri zahabu itavangiye, nziza cyane kurusha izindi; 22 acura muri zahabu itavangiye udukoresho two kuzimya umuriro, amasorori, ibikombe n’ibikoresho byo kurahuza amakara. Yacuze muri zahabu inzugi z’imiryango y’icyumba cy’Ahera Cyane+ n’iz’imiryango y’Ahera.*+