ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 21
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri 2 Samweli

      • Abagibeyoni bihorera ku muryango wa Sawuli (1-14)

      • Intambara Dawidi yarwanye n’Abafilisitiya (15-22)

2 Samweli 21:1

Impuzamirongo

  • +Lew 26:18, 20
  • +Int 9:6; Kuva 20:13; Kub 35:30, 33

2 Samweli 21:2

Impuzamirongo

  • +Yos 9:3, 27
  • +Int 10:15, 16
  • +Yos 9:15

2 Samweli 21:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umurage.”

2 Samweli 21:4

Impuzamirongo

  • +Kub 35:31

2 Samweli 21:5

Impuzamirongo

  • +2Sm 21:1

2 Samweli 21:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tuzaberekana,” ni ukuvuga, twabavunnye amaboko n’amaguru.

Impuzamirongo

  • +Kub 25:4; Gut 21:22
  • +1Sm 10:26
  • +1Sm 9:17

2 Samweli 21:7

Impuzamirongo

  • +2Sm 4:4; 9:10; 19:24
  • +1Sm 18:3; 20:42

2 Samweli 21:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Merabu.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 3:7
  • +1Sm 18:20; 25:44; 2Sm 3:14; 6:23
  • +1Sm 18:19

2 Samweli 21:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingano za sayiri.”

Impuzamirongo

  • +Kub 35:31; Gut 19:21

2 Samweli 21:10

Impuzamirongo

  • +2Sm 3:7

2 Samweli 21:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inshoreke.”

2 Samweli 21:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Ba nyiri ubutaka.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 2:5
  • +1Sm 28:4; 31:1, 11, 12; 2Sm 1:6; 1Ng 10:8

2 Samweli 21:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “berekanywe.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 21:9

2 Samweli 21:14

Impuzamirongo

  • +Yos 18:28
  • +1Sm 9:1; 10:11
  • +Yos 7:24-26; 2Sm 24:25

2 Samweli 21:15

Impuzamirongo

  • +2Sm 5:17, 22

2 Samweli 21:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 300.” Reba Umugereka wa B14.

Impuzamirongo

  • +Gut 2:11
  • +1Sm 17:4, 7; 1Ng 11:23

2 Samweli 21:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, “kugira ngo umuyobozi wa Isirayeli adapfa.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 23:18, 19
  • +2Sm 22:19
  • +2Sm 18:3
  • +1Bm 11:36; 15:4; 2Bm 8:19

2 Samweli 21:18

Impuzamirongo

  • +1Ng 20:4
  • +1Ng 11:26, 29; 27:1, 11
  • +Int 14:5

2 Samweli 21:19

Impuzamirongo

  • +1Ng 20:5
  • +1Sm 17:4, 7

2 Samweli 21:20

Impuzamirongo

  • +1Ng 20:6-8

2 Samweli 21:21

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:10, 45; 2Bm 19:22
  • +1Sm 16:9; 17:13; 1Ng 2:13

2 Samweli 21:22

Impuzamirongo

  • +Zb 60:12

Byose

2 Sam. 21:1Lew 26:18, 20
2 Sam. 21:1Int 9:6; Kuva 20:13; Kub 35:30, 33
2 Sam. 21:2Yos 9:3, 27
2 Sam. 21:2Int 10:15, 16
2 Sam. 21:2Yos 9:15
2 Sam. 21:4Kub 35:31
2 Sam. 21:52Sm 21:1
2 Sam. 21:6Kub 25:4; Gut 21:22
2 Sam. 21:61Sm 10:26
2 Sam. 21:61Sm 9:17
2 Sam. 21:72Sm 4:4; 9:10; 19:24
2 Sam. 21:71Sm 18:3; 20:42
2 Sam. 21:82Sm 3:7
2 Sam. 21:81Sm 18:20; 25:44; 2Sm 3:14; 6:23
2 Sam. 21:81Sm 18:19
2 Sam. 21:9Kub 35:31; Gut 19:21
2 Sam. 21:102Sm 3:7
2 Sam. 21:122Sm 2:5
2 Sam. 21:121Sm 28:4; 31:1, 11, 12; 2Sm 1:6; 1Ng 10:8
2 Sam. 21:132Sm 21:9
2 Sam. 21:14Yos 18:28
2 Sam. 21:141Sm 9:1; 10:11
2 Sam. 21:14Yos 7:24-26; 2Sm 24:25
2 Sam. 21:152Sm 5:17, 22
2 Sam. 21:16Gut 2:11
2 Sam. 21:161Sm 17:4, 7; 1Ng 11:23
2 Sam. 21:172Sm 23:18, 19
2 Sam. 21:172Sm 22:19
2 Sam. 21:172Sm 18:3
2 Sam. 21:171Bm 11:36; 15:4; 2Bm 8:19
2 Sam. 21:181Ng 20:4
2 Sam. 21:181Ng 11:26, 29; 27:1, 11
2 Sam. 21:18Int 14:5
2 Sam. 21:191Ng 20:5
2 Sam. 21:191Sm 17:4, 7
2 Sam. 21:201Ng 20:6-8
2 Sam. 21:211Sm 17:10, 45; 2Bm 19:22
2 Sam. 21:211Sm 16:9; 17:13; 1Ng 2:13
2 Sam. 21:22Zb 60:12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Samweli 21:1-22

Igitabo cya kabiri cya Samweli

21 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Dawidi hateye inzara+ imara imyaka itatu ikurikiranye. Nuko Dawidi agisha Yehova inama maze Yehova aramubwira ati: “Ibi byatewe n’Abagibeyoni Sawuli n’umuryango we bishe.”+ 2 Umwami atuma ku Bagibeyoni+ avugana na bo. (Ubundi Abagibeyoni ntibari Abisirayeli, ahubwo bari Abamori+ bacitse ku icumu. Abisirayeli bari bararahiriye kutazagira icyo babatwara,+ ariko Sawuli agerageza kubamaraho kubera ko yifuzaga cyane gufasha Abisirayeli n’abo mu muryango wa Yuda.) 3 Dawidi abwira Abagibeyoni ati: “Mbakorere iki kandi se ni iki nakora kugira ngo mutubabarire maze musabire umugisha abantu* ba Yehova?” 4 Abagibeyoni baramubwira bati: “Icyo dushaka si uko Sawuli n’umuryango we baduha ifeza cyangwa zahabu.+ Ikindi kandi nta burenganzira dufite bwo kwica umuntu muri Isirayeli.” Nuko arababwira ati: “Icyo musaba cyose nzakibakorera.” 5 Baramubwira bati: “Uwo muntu watwishe kandi agashaka kutwica ngo atumare mu gihugu cya Isirayeli,+ 6 uduhe abahungu be barindwi. Tuzamanika imirambo yabo*+ imbere ya Yehova i Gibeya+ ya Sawuli, uwo Yehova yatoranyije.”+ Nuko umwami aravuga ati: “Nzababaha.”

7 Ariko umwami agirira impuhwe Mefibosheti+ umuhungu wa Yonatani, wari umuhungu wa Sawuli, kubera indahiro Dawidi na Yonatani+ umuhungu wa Sawuli bari baragiranye imbere ya Yehova. 8 Nuko Umwami afata abahungu babiri Risipa+ umukobwa wa Ayiya yari yarabyaranye na Sawuli, ari bo Arumoni na Mefibosheti, afata n’abahungu batanu Mikali*+ umukobwa wa Sawuli yari yarabyaranye na Aduriyeli+ umuhungu wa Barizilayi w’i Mehola. 9 Yabahaye Abagibeyoni bamanika imirambo yabo ku musozi imbere ya Yehova,+ bose uko ari barindwi bapfira hamwe. Bishwe mu minsi ya mbere yo gusarura imyaka, igihe bari batangiye gusarura ingano.* 10 Nuko Risipa+ umukobwa wa Ayiya afata ikigunira agisasa ku rutare. Uhereye igihe batangiraga gusarura kugeza igihe imvura yatangiriye kugwa kuri iyo mirambo, ntiyigeze yemera ko ibisiga byo mu kirere bigwa ku mirambo yabo ku manywa cyangwa ngo nijoro inyamaswa ziyegere.

11 Dawidi aza kumenya ibyo Risipa umukobwa wa Ayiya, umugore* wa Sawuli yakoze. 12 Dawidi aragenda yaka abayobozi* b’i Yabeshi-gileyadi+ amagufwa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we, ayo bari baribye ahantu hahuriraga abantu benshi i Beti-shani, aho Abafilisitiya bari bamanitse imirambo yabo, ku munsi Abafilisitiya biciyeho Sawuli i Gilibowa.+ 13 Yakuyeyo amagufwa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we. Nanone bafashe amagufwa ya ba bagabo bandi bishwe*+ bayashyira hamwe. 14 Nuko bashyingura amagufwa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we i Sela+ mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini, aho bashyinguye papa we Kishi.+ Bakora ibintu byose Dawidi yabategetse, hanyuma Imana ibona kumva amasengesho bavuze basabira igihugu.+

15 Abafilisitiya bongera kurwana n’Abisirayeli.+ Dawidi n’ingabo ze bajya kurwana n’Abafilisitiya maze Dawidi arananirwa. 16 Nuko Ishibi-benobu wakomokaga ku Barefayimu,+ wari ufite icumu ripima ibiro bitatu n’igice*+ rikozwe mu muringa kandi akaba yari yitwaje inkota nshya, ashaka kwica Dawidi. 17 Ako kanya Abishayi+ umuhungu wa Seruya ahita aza kumutabara,+ yica uwo Mufilisitiya. Icyo gihe ingabo za Dawidi ziramurahira ziti: “Ntuzongera kujyana natwe ku rugamba,+ kugira ngo utazazimya itara rya Isirayeli!”*+

18 Nyuma y’ibyo Abafilisitiya+ bongera kugaba igitero i Goba. Icyo gihe ni bwo Sibekayi+ w’i Husha yishe Safu, ukomoka ku Barefayimu.+

19 Abafilisitiya+ bongera kujya kurwana i Goba, nuko Eluhanani umuhungu wa Yare-oregimu w’i Betelehemu yica Goliyati w’i Gati. Uwo Mufilisitiya yagiraga icumu rinini, ringana n’igiti bakoreshaga baboha.+

20 Hari indi ntambara yabereye i Gati. Icyo gihe hari umugabo wari munini bidasanzwe, wari ufite intoki 6 kuri buri kiganza n’amano 6 kuri buri kirenge, byose hamwe ari 24. Na we yakomokaga mu Barefayimu.+ 21 Yakomeje gutuka Abisirayeli,+ nuko Yonatani umuhungu wa Shimeyi,+ umuvandimwe wa Dawidi aramwica.

22 Abo bagabo uko ari bane bakomokaga ku Barefayimu b’i Gati, bishwe na Dawidi n’ingabo ze.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze