ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 29
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Isezerano Imana yagiranye n’Abisirayeli i Mowabu (1-13)

      • Abisirayeli basabwa kwirinda ibikorwa byo kutumvira (14-29)

        • Imana iba izi ibihishwe kandi ni yo ibihishura (29)

Gutegeka kwa Kabiri 29:1

Impuzamirongo

  • +Kuva 24:8

Gutegeka kwa Kabiri 29:2

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:4; Yos 24:5

Gutegeka kwa Kabiri 29:3

Impuzamirongo

  • +Gut 4:34; Neh 9:10

Gutegeka kwa Kabiri 29:4

Impuzamirongo

  • +Rom 11:8

Gutegeka kwa Kabiri 29:5

Impuzamirongo

  • +Gut 1:3; 8:2
  • +Gut 8:4; Neh 9:21; Mat 6:31

Gutegeka kwa Kabiri 29:7

Impuzamirongo

  • +Kub 21:26
  • +Kub 21:33
  • +Zb 135:10, 11

Gutegeka kwa Kabiri 29:8

Impuzamirongo

  • +Kub 32:33; Gut 3:12, 13

Gutegeka kwa Kabiri 29:9

Impuzamirongo

  • +Gut 4:6; 8:18; Yos 1:7, 8; 1Bm 2:3; Zb 103:17, 18; Luka 11:28

Gutegeka kwa Kabiri 29:11

Impuzamirongo

  • +Neh 8:2
  • +Kuva 12:38

Gutegeka kwa Kabiri 29:12

Impuzamirongo

  • +Gut 1:3; 29:1

Gutegeka kwa Kabiri 29:13

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:5; Gut 7:6; 28:9
  • +Kuva 6:7; 29:45
  • +Int 17:1, 7; 22:16, 17
  • +Int 26:3
  • +Int 28:13

Gutegeka kwa Kabiri 29:16

Impuzamirongo

  • +Gut 2:4

Gutegeka kwa Kabiri 29:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha rifitanye isano n’amase, kandi ryakoreshwaga ryerekeza ku bintu biteye iseseme.

Impuzamirongo

  • +Kub 25:1, 2

Gutegeka kwa Kabiri 29:18

Impuzamirongo

  • +Gut 11:16; Heb 3:12
  • +Heb 12:15

Gutegeka kwa Kabiri 29:20

Impuzamirongo

  • +Yos 24:19
  • +Gut 27:26; 28:15

Gutegeka kwa Kabiri 29:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka cyane.

Impuzamirongo

  • +Int 19:24; Yuda 7
  • +Int 10:19; 14:2

Gutegeka kwa Kabiri 29:24

Impuzamirongo

  • +1Bm 9:8, 9; 2Ng 7:21, 22; Yer 22:8, 9

Gutegeka kwa Kabiri 29:25

Impuzamirongo

  • +1Bm 19:10
  • +Yer 31:32

Gutegeka kwa Kabiri 29:26

Impuzamirongo

  • +Abc 2:12

Gutegeka kwa Kabiri 29:27

Impuzamirongo

  • +Lew 26:16; Gut 27:26

Gutegeka kwa Kabiri 29:28

Impuzamirongo

  • +Gut 28:45, 63; 1Bm 14:15; 2Bm 17:18; Luka 21:24
  • +Ezr 9:7; Dan 9:7

Gutegeka kwa Kabiri 29:29

Impuzamirongo

  • +Rom 11:33
  • +Zb 78:5; Umb 12:13

Byose

Guteg. 29:1Kuva 24:8
Guteg. 29:2Kuva 19:4; Yos 24:5
Guteg. 29:3Gut 4:34; Neh 9:10
Guteg. 29:4Rom 11:8
Guteg. 29:5Gut 1:3; 8:2
Guteg. 29:5Gut 8:4; Neh 9:21; Mat 6:31
Guteg. 29:7Kub 21:26
Guteg. 29:7Kub 21:33
Guteg. 29:7Zb 135:10, 11
Guteg. 29:8Kub 32:33; Gut 3:12, 13
Guteg. 29:9Gut 4:6; 8:18; Yos 1:7, 8; 1Bm 2:3; Zb 103:17, 18; Luka 11:28
Guteg. 29:11Neh 8:2
Guteg. 29:11Kuva 12:38
Guteg. 29:12Gut 1:3; 29:1
Guteg. 29:13Kuva 19:5; Gut 7:6; 28:9
Guteg. 29:13Kuva 6:7; 29:45
Guteg. 29:13Int 17:1, 7; 22:16, 17
Guteg. 29:13Int 26:3
Guteg. 29:13Int 28:13
Guteg. 29:16Gut 2:4
Guteg. 29:17Kub 25:1, 2
Guteg. 29:18Gut 11:16; Heb 3:12
Guteg. 29:18Heb 12:15
Guteg. 29:20Yos 24:19
Guteg. 29:20Gut 27:26; 28:15
Guteg. 29:23Int 19:24; Yuda 7
Guteg. 29:23Int 10:19; 14:2
Guteg. 29:241Bm 9:8, 9; 2Ng 7:21, 22; Yer 22:8, 9
Guteg. 29:251Bm 19:10
Guteg. 29:25Yer 31:32
Guteg. 29:26Abc 2:12
Guteg. 29:27Lew 26:16; Gut 27:26
Guteg. 29:28Gut 28:45, 63; 1Bm 14:15; 2Bm 17:18; Luka 21:24
Guteg. 29:28Ezr 9:7; Dan 9:7
Guteg. 29:29Rom 11:33
Guteg. 29:29Zb 78:5; Umb 12:13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 29:1-29

Gutegeka kwa Kabiri

29 Iri ni ryo sezerano Yehova yategetse Mose kugirana n’Abisirayeli mu gihugu cy’i Mowabu, ryiyongera ku isezerano yagiranye na bo kuri Horebu.+

2 Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati: “Mwe ubwanyu mwiboneye ibintu byose Yehova yakoreye muri Egiputa, abikoreye Farawo, abagaragu be bose n’igihugu cye cyose.+ 3 Mwiboneye bya bihano bikomeye yabahanishije n’ibimenyetso n’ibitangaza yakoze.+ 4 Ariko kugeza uyu munsi, Yehova ntiyabahaye ubushobozi bwo gusobanukirwa neza ibyo amaso yanyu yabonye n’ibyo amatwi yanyu yumvise.+ 5 Yarababwiye ati: ‘igihe nabayoboraga mu butayu mu gihe cy’imyaka 40,+ imyenda yanyu ntiyabasaziyeho n’inkweto zanyu ntizabasaziyeho.+ 6 Ntimwariye umugati kandi ntimwanyoye divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha ariko nakomeje kubitaho kugira ngo mumenye ko ndi Yehova Imana yanyu.’ 7 Amaherezo mwageze aha hantu maze Sihoni umwami w’i Heshiboni+ na Ogi umwami w’i Bashani+ baza kuturwanya ariko turabatsinda.+ 8 Hanyuma twigarurira igihugu cyabo, tugiha Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase kugira ngo kibe umurage wabo.+ 9 None rero muzumvire iri sezerano murikurikize, kugira ngo ibyo muzakora byose bizabagendekere neza.+

10 “Mwese uyu munsi muhagaze imbere ya Yehova Imana yanyu, baba abatware b’imiryango yanyu, abayobozi banyu, abatware banyu, umugabo wese wo muri Isirayeli, 11 abana banyu, abagore banyu+ n’abanyamahanga+ bari muri mwe, kuva ku babashakira inkwi kugeza ku babavomera amazi. 12 Muhagaze hano kugira ngo mugirane na Yehova Imana yanyu isezerano ririho n’indahiro, iryo Yehova Imana yanyu agiye kugirana namwe uyu munsi,+ 13 kugira ngo abagire abe+ kandi abagaragarize ko ari Imana yanyu+ nk’uko yabibasezeranyije kandi akabirahirira ba sogokuruza banyu Aburahamu,+ Isaka+ na Yakobo.+

14 “Ariko si mwe mwenyine tugiranye iri sezerano ririho indahiro, 15 ahubwo ndigiranye n’abari hano bose uyu munsi imbere ya Yehova Imana yacu, ndetse n’abatari kumwe natwe uyu munsi. 16 (Mwe ubwanyu muzi neza uko twabaye mu gihugu cya Egiputa n’ukuntu twanyuze mu bihugu byinshi.+ 17 Kandi mwabonye ibigirwamana byabo bibi cyane*+ by’ibiti n’amabuye, ibikozwe mu ifeza n’ibikozwe muri zahabu.) 18 Muzitonde kugira ngo muri mwe hatagira umugabo, umugore cyangwa umuryango, utera Yehova Imana yacu umugongo agakorera imana zo muri ibyo bihugu.+ Uwo muntu aba ameze nk’umuzi umeraho ikimera gikura kikeraho imbuto z’uburozi kandi zisharira cyane.+

19 “Hari ubwo umuntu yakumva iyi ndahiro akagira ubwibone mu mutima we, akibwira ati: ‘nubwo nakwigomeka nzagira amahoro.’ Uwo muntu yaba yikururiye ibyago, akabiteza n’abo bari kumwe bose. 20 Yehova ntazamubabarira.+ Ahubwo Yehova azamurakarira cyane kandi ibyago byose byanditse muri iki gitabo bizamugeraho.+ Yehova azahanagura izina rye munsi y’ijuru. 21 Yehova azamukura mu miryango yose ya Isirayeli amuteze ibyago, nk’uko yabivuze mu isezerano riri kumwe n’indahiro ryanditswe muri iki gitabo cy’Amategeko.

22 “Abazabakomokaho n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, bazabona ibyago byose n’indwara Yehova azateza igihugu cyanyu. 23 Nanone bazabona amazuku,* umunyu n’inkongi y’umuriro bizatuma igihugu cyose kidahingwa, cyangwa ngo hagire ikintu kimera cyangwa ngo gikurire mu butaka bwacyo, nk’uko byagenze mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora,+ Adima na Zeboyimu,+ Yehova yarimbuye afite uburakari n’umujinya mwinshi. 24 Ibyo bizatuma bo n’abantu bo mu bihugu byose bibaza bati: ‘kuki Yehova yakoreye iki gihugu ibintu nk’ibi?+ Ni iki cyatumye agira uburakari bukaze bigeze aha?’ 25 Hanyuma bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko baretse isezerano rya Yehova+ Imana ya ba sekuruza, iryo yagiranye na bo igihe yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.+ 26 Bakoreye izindi mana kandi barazunamira, imana batigeze bamenya kandi atabemereye gusenga.+ 27 Ni cyo cyatumye Yehova arakarira cyane iki gihugu, akagiteza ibyago byose byanditse muri iki gitabo.+ 28 Ni na cyo cyatumye Yehova abirukana mu gihugu cyabo afite uburakari n’umujinya mwinshi,+ akabajyana mu kindi gihugu ari na cyo barimo kugeza n’uyu munsi.’+

29 “Yehova Imana yacu aba azi ibihishwe byose,+ ariko twe n’abana bacu yatugiriye icyizere arabiduhishurira kugeza iteka ryose, kugira ngo dukore ibintu byose bivugwa muri aya Mategeko.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze