ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 23
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Abatemerewe kuba mu bagize iteraniro ry’Imana (1-8)

      • Isuku mu nkambi (9-14)

      • Umugaragu wahunze (15, 16)

      • Basabwa kwirinda uburaya (17, 18)

      • Ibirebana no kwaka inyungu no guhiga imihigo (19-23)

      • Ibyo umuntu yemerewe gufata mu murima wa mugenzi we (24, 25)

Gutegeka kwa Kabiri 23:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uwo bamennye amabya.”

  • *

    Ni ukuvuga ko hari ibintu abandi Bisirayeli babaga bemerewe ariko bo batabyemerewe.

Impuzamirongo

  • +Lew 21:18, 20; Yes 56:4, 5

Gutegeka kwa Kabiri 23:2

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:14; Lew 20:10

Gutegeka kwa Kabiri 23:3

Impuzamirongo

  • +Neh 13:1, 2

Gutegeka kwa Kabiri 23:4

Impuzamirongo

  • +Abc 11:18
  • +Kub 22:6; Yos 24:9

Gutegeka kwa Kabiri 23:5

Impuzamirongo

  • +Kub 22:35
  • +Kub 23:11, 25; 24:10
  • +Gut 7:7, 8

Gutegeka kwa Kabiri 23:6

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:2; 12:31

Gutegeka kwa Kabiri 23:7

Impuzamirongo

  • +Int 25:25, 26; 36:1; Kub 20:14
  • +Int 46:6; Lew 19:34; Zb 105:23

Gutegeka kwa Kabiri 23:9

Impuzamirongo

  • +1Sm 21:5; 2Sm 11:11

Gutegeka kwa Kabiri 23:10

Impuzamirongo

  • +Lew 15:16

Gutegeka kwa Kabiri 23:11

Impuzamirongo

  • +Lew 15:31

Gutegeka kwa Kabiri 23:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urumambo.”

Gutegeka kwa Kabiri 23:14

Impuzamirongo

  • +Lew 26:12
  • +1Pt 1:16

Gutegeka kwa Kabiri 23:16

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:21

Gutegeka kwa Kabiri 23:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “indaya yo mu rusengero.”

Impuzamirongo

  • +Lew 19:29; 21:9
  • +1Bm 14:24; 2Bm 23:7

Gutegeka kwa Kabiri 23:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbwa.” Bishobora kuba byerekeza ku bagabo b’abatinganyi.

Gutegeka kwa Kabiri 23:19

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:25; Lew 25:36, 37; Neh 5:10; Zb 15:5

Gutegeka kwa Kabiri 23:20

Impuzamirongo

  • +Gut 15:6
  • +Img 28:8
  • +Gut 15:4, 7, 10; Img 19:17; Luka 6:34, 35

Gutegeka kwa Kabiri 23:21

Impuzamirongo

  • +Abc 11:30, 31; 1Sm 1:11
  • +Yona 2:9
  • +Umb 5:4, 6

Gutegeka kwa Kabiri 23:22

Impuzamirongo

  • +Umb 5:5

Gutegeka kwa Kabiri 23:23

Impuzamirongo

  • +Kub 30:2; Zb 15:4; Img 20:25
  • +Abc 11:35; 1Sm 14:24; Mat 5:33

Gutegeka kwa Kabiri 23:24

Impuzamirongo

  • +Mat 6:11; Rom 13:10

Gutegeka kwa Kabiri 23:25

Impuzamirongo

  • +Mat 12:1; Luka 6:1

Byose

Guteg. 23:1Lew 21:18, 20; Yes 56:4, 5
Guteg. 23:2Kuva 20:14; Lew 20:10
Guteg. 23:3Neh 13:1, 2
Guteg. 23:4Abc 11:18
Guteg. 23:4Kub 22:6; Yos 24:9
Guteg. 23:5Kub 22:35
Guteg. 23:5Kub 23:11, 25; 24:10
Guteg. 23:5Gut 7:7, 8
Guteg. 23:62Sm 8:2; 12:31
Guteg. 23:7Int 25:25, 26; 36:1; Kub 20:14
Guteg. 23:7Int 46:6; Lew 19:34; Zb 105:23
Guteg. 23:91Sm 21:5; 2Sm 11:11
Guteg. 23:10Lew 15:16
Guteg. 23:11Lew 15:31
Guteg. 23:14Lew 26:12
Guteg. 23:141Pt 1:16
Guteg. 23:16Kuva 22:21
Guteg. 23:17Lew 19:29; 21:9
Guteg. 23:171Bm 14:24; 2Bm 23:7
Guteg. 23:19Kuva 22:25; Lew 25:36, 37; Neh 5:10; Zb 15:5
Guteg. 23:20Gut 15:6
Guteg. 23:20Img 28:8
Guteg. 23:20Gut 15:4, 7, 10; Img 19:17; Luka 6:34, 35
Guteg. 23:21Abc 11:30, 31; 1Sm 1:11
Guteg. 23:21Yona 2:9
Guteg. 23:21Umb 5:4, 6
Guteg. 23:22Umb 5:5
Guteg. 23:23Kub 30:2; Zb 15:4; Img 20:25
Guteg. 23:23Abc 11:35; 1Sm 14:24; Mat 5:33
Guteg. 23:24Mat 6:11; Rom 13:10
Guteg. 23:25Mat 12:1; Luka 6:1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 23:1-25

Gutegeka kwa Kabiri

23 “Nta mugabo wakonwe* cyangwa uwo bakase imwe mu myanya ndangagitsina ugomba kuba mu bagize iteraniro* rya Yehova.+

2 “Nta mwana ufite ababyeyi batashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ugomba kuba mu bagize iteraniro rya Yehova.+ Ndetse kugeza ku gisekuru cya 10 cy’abamukomokaho, ntihazagire uba mu bagize iteraniro rya Yehova.

3 “Ntihazagire Umwamoni cyangwa Umumowabu uba mu bagize iteraniro rya Yehova.+ Ndetse kugeza ku gisekuru cya 10 cy’ababakomokaho, ntihazagire uba mu bagize iteraniro rya Yehova, 4 kuko igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa+ batabazaniye umugati n’amazi kandi bakaba baraguriye Balamu umuhungu wa Bewori w’i Petori y’i Mezopotamiya kugira ngo abasabire ibyago.+ 5 Ariko Yehova Imana yanyu ntiyumviye Balamu.+ Ahubwo ibyo byago Yehova Imana yanyu yabibahinduriyemo imigisha,+ kuko Yehova Imana yanyu yabakunze.+ 6 Mu buzima bwanyu bwose, ntimuzatume bagira amahoro cyangwa ngo bamererwe neza.+

7 “Ntimukange Abedomu kuko ari abavandimwe banyu.+

“Ntimukange Abanyegiputa kuko mwabaye abanyamahanga mu gihugu cyabo.+ 8 Abuzukuruza babo bo bashobora kuba mu bagize iteraniro rya Yehova.

9 “Nimujya kurwana n’abanzi banyu, muzirinde ikibi cyose.+ 10 Muri mwe nihagira umuntu wandura bitewe n’uko yasohoye intanga nijoro,+ azajye inyuma y’inkambi. Ntazinjire mu nkambi. 11 Nibujya kwira aziyuhagire maze izuba nirimara kurenga agaruke mu nkambi.+ 12 Muzateganye ahantu hiherereye inyuma y’inkambi, abe ari ho muzajya mujya kwituma. 13 Mu bikoresho byanyu muzajye mwitwaza igikoresho cyo gucukuza,* nimujya kwituma mugicukuze umwobo maze muhindukire mutwikire umwanda wanyu, 14 kuko Yehova Imana yanyu ari mu nkambi yanyu+ kugira ngo abakize kandi atume mutsinda abanzi banyu. Inkambi yanyu izabe iyera+ kugira ngo atazababonamo ikintu kidakwiriye, maze ntakomeze kujyana namwe.

15 “Umugaragu nacika shebuja akabahungiraho, ntimuzamusubize shebuja. 16 Azakomeze kubana namwe, abe aho azahitamo hose mu mijyi y’iwanyu. Ntimuzamufate nabi.+

17 “Ntihakagire umukobwa wo muri Isirayeli uba indaya+ cyangwa ngo hagire umuhungu wo muri Isirayeli uba indaya.*+ 18 Ntimukazane mu nzu ya Yehova Imana yanyu amafaranga yishyuwe indaya yaba iy’umugabo* cyangwa iy’umugore, mushaka gukora ikintu icyo ari cyo cyose mwasezeranyije Imana, kuko ibyo byombi ari ibintu Yehova Imana yanyu yanga cyane.

19 “Ntimuzake abavandimwe banyu inyungu,+ yaba inyungu ku mafaranga, ku byokurya cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose gitangwaho inyungu. 20 Abanyamahanga mushobora kubaka inyungu,+ ariko ntimuzayake+ abavandimwe banyu kugira ngo Yehova Imana yanyu abahe umugisha mu byo muzakora byose, mu gihugu mugiye kujyamo mukagituramo.+

21 “Nimugira ikintu musezeranya Yehova Imana yanyu,+ ntimugatinde gukora ibyo mwiyemeje+ kuko mutabikoze Yehova Imana yanyu yazabibabaza kandi byababera icyaha.+ 22 Ariko nimwirinda kugira icyo musezeranya ntibizababera icyaha.+ 23 Ibyo mwavuze ko muzakora mujye mubikora,+ musohoze ibyo mwasezeranyije Yehova Imana yanyu nk’ituro ritangwa ku bushake.+

24 “Nihagira ujya mu ruzabibu rwa mugenzi we, ajye arya imizabibu ahage ariko ntakagire iyo ashyira mu kintu yitwaje.+

25 “Nihagira ujya mu myaka yo mu murima wa mugenzi we, ajye acisha intoki amahundo yeze, ariko azirinde gutemesha umuhoro imyaka yo mu murima wa mugenzi we.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze