ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyahishuwe 17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe

      • Urubanza Imana yaciriye “Babuloni Ikomeye” (1-18)

        • Indaya y’icyamamare yicaye ku nyamaswa y’inkazi itukura (1-3)

        • Inyamaswa ‘yariho, kandi ikaba itakiriho,’ ariko ikaba igomba kongera ‘kuzamuka ikava ikuzimu’ (8)

        • Amahembe 10 azarwanya Umwana w’Intama (12-14)

        • Amahembe 10 yanga indaya (16, 17)

Ibyahishuwe 17:1

Impuzamirongo

  • +Ibh 16:1
  • +Yer 51:13; Ibh 17:15; 19:2

Ibyahishuwe 17:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Impuzamirongo

  • +Yak 4:4; Ibh 18:9
  • +Yer 51:7; Ibh 14:8; 18:3

Ibyahishuwe 17:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Iryo bara hari n’abaryita move.

Impuzamirongo

  • +Luka 16:19
  • +Ibh 18:11, 12, 19

Ibyahishuwe 17:5

Impuzamirongo

  • +Ibh 19:2
  • +Ibh 18:5

Ibyahishuwe 17:6

Impuzamirongo

  • +Ibh 6:9; 18:24; 19:2

Ibyahishuwe 17:7

Impuzamirongo

  • +Ibh 17:5
  • +Ibh 17:3

Ibyahishuwe 17:8

Impuzamirongo

  • +Ibh 20:1
  • +Kuva 32:32; Zb 69:28; Flp 4:3

Ibyahishuwe 17:9

Impuzamirongo

  • +Ibh 17:7

Ibyahishuwe 17:11

Impuzamirongo

  • +Ibh 17:8

Ibyahishuwe 17:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “isaha imwe.”

Ibyahishuwe 17:14

Impuzamirongo

  • +Yoh 1:29; Ibh 5:6
  • +Ibh 19:11, 15
  • +Mat 28:18; Ibk 2:36; 1Tm 6:15
  • +Rom 16:20

Ibyahishuwe 17:15

Impuzamirongo

  • +Yes 57:20; Yer 51:13

Ibyahishuwe 17:16

Impuzamirongo

  • +Ibh 17:12
  • +Ibh 17:8
  • +Ibh 17:7
  • +Lew 21:9; Ibh 18:8

Ibyahishuwe 17:17

Impuzamirongo

  • +Yos 11:19, 20; Img 21:1
  • +Ibh 17:12

Ibyahishuwe 17:18

Impuzamirongo

  • +Ibh 17:5

Byose

Ibyah. 17:1Ibh 16:1
Ibyah. 17:1Yer 51:13; Ibh 17:15; 19:2
Ibyah. 17:2Yak 4:4; Ibh 18:9
Ibyah. 17:2Yer 51:7; Ibh 14:8; 18:3
Ibyah. 17:4Luka 16:19
Ibyah. 17:4Ibh 18:11, 12, 19
Ibyah. 17:5Ibh 19:2
Ibyah. 17:5Ibh 18:5
Ibyah. 17:6Ibh 6:9; 18:24; 19:2
Ibyah. 17:7Ibh 17:5
Ibyah. 17:7Ibh 17:3
Ibyah. 17:8Ibh 20:1
Ibyah. 17:8Kuva 32:32; Zb 69:28; Flp 4:3
Ibyah. 17:9Ibh 17:7
Ibyah. 17:11Ibh 17:8
Ibyah. 17:14Yoh 1:29; Ibh 5:6
Ibyah. 17:14Ibh 19:11, 15
Ibyah. 17:14Mat 28:18; Ibk 2:36; 1Tm 6:15
Ibyah. 17:14Rom 16:20
Ibyah. 17:15Yes 57:20; Yer 51:13
Ibyah. 17:16Ibh 17:12
Ibyah. 17:16Ibh 17:8
Ibyah. 17:16Ibh 17:7
Ibyah. 17:16Lew 21:9; Ibh 18:8
Ibyah. 17:17Yos 11:19, 20; Img 21:1
Ibyah. 17:17Ibh 17:12
Ibyah. 17:18Ibh 17:5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyahishuwe 17:1-18

Ibyahishuriwe Yohana

17 Nuko umwe muri ba bamarayika barindwi bari bafite amasorori+ arindwi araza arambwira ati: “Ngwino njye kukwereka urubanza ya ndaya y’icyamamare yaciriwe, ya yindi yicara ku mazi menshi.+ 2 Ni yo abami b’isi basambanaga*+ na yo n’abatuye isi bagasinda divayi yayo, ni ukuvuga ibikorwa byayo by’ubusambanyi.”+

3 Nuko anjyana mu butayu binyuze ku mbaraga z’umwuka wera. Ngiye kubona mbona umugore wicaye ku nyamaswa y’inkazi itukura yari yuzuyeho amazina yo gutuka Imana. Iyo nyamaswa yari ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi. 4 Uwo mugore yari yambaye imyenda ihenze cyane ifite ibara ry’isine*+ n’iry’umutuku, kandi yari yambaye zahabu, amabuye y’agaciro kenshi n’amasaro.+ Mu ntoki ze, yari afite igikombe cya zahabu cyuzuye ibintu biteye iseseme n’ibikorwa byanduye by’ubusambanyi bwe. 5 Mu gahanga ke hari handitsemo izina riteye urujijo, ari ryo “Babuloni Ikomeye, nyina w’indaya+ n’ibintu biteye iseseme byo mu isi.”+ 6 Mbona ko uwo mugore yari yasinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahamya ba Yesu.+

Nuko mubonye ndatangara cyane. 7 Hanyuma umumarayika arambaza ati: “Ni iki kigutangaje? Ngiye kugusobanurira ibyo utazi kuri uwo mugore+ n’inyamaswa y’inkazi imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi.+ 8 Inyamaswa y’inkazi wabonye, yariho ariko ntikiriho. Nyamara igiye kuzamuka ive ikuzimu,+ kandi igomba kurimbuka. Abatuye ku isi, amazina yabo akaba ataranditswe mu gitabo cy’ubuzima+ kuva abantu batangira kubaho, bazatangara nibabona iyo nyamaswa y’inkazi yari iriho, ikaba itakiriho, ariko ikaba izongera kubaho.

9 “Bisaba ubwenge kugira ngo umuntu asobanukirwe ibi bintu. Imitwe irindwi+ igereranya imisozi irindwi wa mugore yicayeho. 10 Iyo misozi igereranya abami barindwi. Batanu bavuyeho, umwe ariho, undi ntaraza ariko naza agomba kugumaho igihe gito. 11 Ya nyamaswa y’inkazi yari iriho ariko ikaba itakiriho,+ na yo ni umwami wa munani, ariko akomoka kuri ba bandi barindwi kandi agomba kurimbuka.

12 “Naho amahembe icumi wabonye agereranya abami icumi batarahabwa ubwami. Ariko bazahabwa ububasha bwo kuba abami, bamare igihe gito* bategekana na ya nyamaswa y’inkazi. 13 Abo bami bose bafite intego imwe, ni yo mpamvu baha ya nyamaswa y’inkazi ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka. 14 Bazarwana n’Umwana w’Intama,+ ariko Umwana w’Intama azabatsinda,+ kuko ari Umwami w’abami+ akaba n’Umuyobozi uyobora abandi bategetsi. Abatoranyijwe kandi bizerwa bari kumwe na we, na bo bazabatsinda.”+

15 Nuko arambwira ati: “Ya mazi wabonye ya ndaya yicayeho, agereranya abantu benshi bo mu moko yose, ibihugu byose n’indimi zose.+ 16 Ya mahembe 10+ wabonye na ya nyamaswa y’inkazi+ bizanga iyo ndaya+ bitware ibyo ifite byose biyisige yambaye ubusa, birye inyama zayo kandi bizayitwika ishye ishireho.+ 17 Ibyo biterwa n’uko Imana yashyize mu mutima w’abo bami igitekerezo+ cyo gukora ibyo ishaka. Abo bami bose bafite intego imwe yo guha ya nyamaswa y’inkazi+ ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka, kugeza igihe ibyo Imana yavuze bizabera. 18 Wa mugore+ wabonye, agereranya umujyi ukomeye ufite ubwami butegeka abami b’isi.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze